ICYO WAKORA UFATIYE MUCYUHO UWO MWASHAKANYE AGUCA INYUMA Tags: Inama 8 zagufasha mugihe Uwomwashakanye Aguciye Inyuma

Wakora iki igihe ufatiye mu cyuho uwo mwashakanye aguca inyuma ?

Ushobora kuba wibaza icyo wakora igihe umukunzi cyangwa uwo mwashakanye aguciye inyuma? Impamvu zibitera ni nyinshi kandi zitandukanye. Zishobora kumuturukaho nkuko nawe waba ubifitemo uruhare. Bishobora guturuka ku bibazo mufitanye hagati yanyu, ahahise cyangwa ntaho bihuriye.

Nubwo bifata igihe ngo bikuvemo ariko birashoboka. Izi ni inama nakugira gukurikiza ngo ukire icyo gikomere,ube wamubabarira:

• Wihubuka ufata icyemezo

Waramufashe byararangiye kandi ikosa ntiryasubizwa inyuma. Gufata umwanzuro uhubutse si byiza. Wikoreshwa n’umujinya cyangwa agahinda. Banza umenye neza impamvu yabimuteye n’uruhare rwawe ubifitemo. Hari igihe wasanga kuguca inyuma kwe warabigizemo uruhare runini.Guhita umusaba ko mutandukana rero byirinde ushishoze. Andika ahantu hawe ushyira amabanga impamvu ubona zabiteye. Niba utabasha kubyiyumvisha,mufate umushyire ahiherereye umusabe kukubwira impamvu yatumye aguhemukira akaguca inyuma. Icishe bugufi, wimwereka ko yabaye igicibwa nibwo azirekura akubwire byose.

• Wikwigunga

Iyo uhuye n’iki kibazo, cy’uko uwo wizeraga aguciye inyuma utabimukekeraga, kwigunga bikunda kukuranga no kukuganza. Inama nakugira ni ukuva mu bwigunge. Gerageza kwegera abantu batuma utigunga muganire, museke nubwo biba bitoroshye. Ikindi wakora ni ugushaka amakinamico cyangwa film zisekesheje (comedies) ukazikurikira. Biruhura mu mutwe. Bizagufasha kumva uruhunse mu mutima. Izi kandi ni na zimwe mu nama zigirwa umuntu ufite ubwigunge muri we.

• Kurira ni ibisanzwe

Ibi bikunda kuba kuri bashiki bacu(Abari n’abategatugori). Ku bagabo ,amarira atemba ajya mu nda. Ni byiza rero niba bikubayeho ko wiherera ukarira .Ntabwo ari icyaha kandi sinawe ubyishyiramo. Ni intimba n’agahinda bikurimo .Iherere urire uko ubishaka. Uko ugenda urira kenshi,agahinda kagenda kagabanuka.

• Shaka ubujyanama

Niba hari umuntu wumva wizeye wamusanga mukabiganiraho,biraruhura. Ushobora kandi kohereza ubutumwa ku mbuga zitanga inama .Niba uhuye n’iki kibazo cyangwa ikindi cyose murukundo,ushobora kutwoherereza ubutumwa kuri [email protected] ukagirwa inama n’abasomyi ba rwandamagazine.com.

• Uburakari no kwiyanga birasanzwe

Si ikintu kidasanzwe ko wiyumvamo uburakari no kwiyanga. Warahemukiwe kandi igihe utari ubyiteguye. Wikumva ko isi ikugwiriye.

• Komeza kwiyitaho

Niba umukunzi/ uwo mwashakanye aguciye inyuma siryo herezo ryawe. Gerageza gufata amafunguro uko bikwiriye,uryamire igihe. Nakugira inama kandi yo gukora imyitozo ngororamubiri,kunywa amazi menshi. Bizafasha umubiri wawe gukora neza.

• Ipimishe

Niba umufashe ntibivuze ko ari ubwambere. Ashobora kuba asanganywe iyi ngeso ukaba utari ubizi. Ihutire kwipimisha umenye uko ubuzima bwawe buhagaze. Niba mwarashakanye,musabe ko mwajyana,nabyanga kandi ntibukubuze gufata icyemezo cya gitwari cyo kwijyana.

• Wikwibabariza abana

Gutandukana hagati y’abashakanye bigira ingaruka cyane ku bana. Reba inyungu zabana bawe. Wikwihutira gufata umwanzuro wo kwaka gatanya n’ubwo amategeko abikwemerera. Gerageza urebe niba iyi ngeso yayicikaho .Abana badakuriye murugo rurimo ababyeyi bombi ,bibagiraho ingaruka mu mitekerereze n’imikurire yabo. Wikwikunda ngo ubibagirwe.

RSS
People you may Add as Friend
There are no recently active members with Profile Pictures.

Suggested Groups you may Join
Imanzi
by Dufatanye Cyprien
Members: 1
Kuba munyakuri bituma wizerwa n'uwukunda
Be smart for ever
by Jmv tuyizere
Members: 3
Hano buri wese atanga igitekerezo, ugisha inama ukanayigishwa ugahora uri smart
ABANYARWANDA AKARIHO TUKAVUGE TWINIGURE GROUP
by ishimwe lincoln Indebakure
by
Members: 7
URUBUGA RWAMAKURU: aha buri wese agomba kutugezaho amakuru afite, ikindi kandi mugomba kwisanzura mu gutanga ibitekerezi
Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 58
Posted by Uzabintwali Fabrice

Madamu Jeannette Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 58 y’amavuko kuko yabonye izuba ku wa 10 Kanama 1962

Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi w’abana...Read More

Added by Ntampaka
Posted on September 7th 20
0 Comments
Duol is installation
Added by Ntampaka
Posted on September 7th 20
3 Comments
Irebere indirimbo ya karahanyuze nyarwanda uburyo ari nziza.kora like na subscribe Remera yesu ubuturo/make a room for Jesus~ ELIM church 26/7/2020
Posted on July 25th 20
0 Comments
Duration
Search an Article

August 2020 (11)
July 2020 (7)
June 2020 (24)
May 2020 (42)
April 2020 (38)
March 2020 (2)
February 2020 (2)